Revolve Church - East Africa


    What is Revolve Church East Africa?

    Urakoze kwifatikanya na Revolve church/ East-Africa. Bizatunezeza cyane mushoboye guterana natwe Amateraniro akorwa mu kinyarwanda agasemurwa mu icyongereza


    Come and join the East African community at Revolve Church. We look forward to worshipping with you. The message will be preached in Kinyarwanda language and translated into English.


    Give Here
    Contact Pastor Samuel

    Kids

    *ITORERO REVOLVE EAST AFRICA – UMURIMO W’ABANA*


    Umurimo w’Abana uyoborwa n’itsinda ryiyemeje rigizwe n’abakorerabushake bo mw’itorero. Iri tsinda ririmo ababyeyi (by’umwihariko ababyeyi b’abagore) n’urubyiruko bakorera Imana mu bwizerwa.


    Umurimo w’Abana ugizwe n’amatsinda abiri ashingiye kumyaka yabo: *(imyaka 2–6) n’ (imyaka 7–12).*


    Ku Cyumweru, abantu bose bagize itorero harimo n’abana bahurira hamwe saa yine za mu gitondo (10:00 AM) mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana. Saa tanu (11:00 AM), abakuru baguma mu rusengero bakumva Ijambo ry’Imana, mu gihe abana bo bajya mu byumba byabo byabagenewe bakurikije imyaka yabo.


    Abana bafite imyaka 2–6 bahurira mu cyumba cyabo, bayobowe n’umwarimu umwe n’umufasha we. Muri icyo gihe, barasenga, bakaririmba, kandi bakaniga ijambo ry’IMANA binyuze mu nkuru zo muri Bibiliya. hanyuma bagahabwa agafunguro gato ndetse n’umwanya wo gukina.


    Abana bafite imyaka 7–12 nabo bayobowe numwarimu umwe batangirira kw’isengesho, hanyuma bagakurikizaho kwiga Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse kurushaho. Basoma igice cya Bibiliya, bagatekereza ku murongo w’ingenzi, kandi bagakora ibikorwa bibafasha gushimangira ibyo bize.


    The Children’s Ministry is led by a dedicated team made up of volunteers from within the congregation. Our team includes mothers of the church and youth who serve faithfully.


    Our Children’s Ministry is mainly comprised of two age groups: *Early Learners (ages ~ 2-6) and Growing Disciples (ages 7-12).*


    On Sundays, all congregations—including the children—gather together at 10:00 AM for a time of worship. At 11:00 AM, the adults remain in the main sanctuary to listen to the Word of God, while the children are dismissed to their respective classrooms based on their age groups.


    Children ages 2–6 meet in their own classroom, guided by one teacher and one assistant. During this time, they pray, sing, and learn about God through Bible stories. They also enjoy a snack and have time to play together.


    Children ages 7–12 are also led by one teacher and begin with prayer, followed by a deeper study of the Word of God. They read a Bible chapter, reflect on a key verse, and engage in activities that reinforce what they have learned.


    Contact Esther

    Youth

    Intego y’Ishami ry’Urubyiruko rwa Revolve East Africa (Yatunganyijwe)

    Intego y’Ishami ry’Urubyiruko rwa Revolve East Africa ni ukurerera urubyiruko kuba abigishwa ba Yesu Kristo babaho ubuzima bwo kuramya Imana no kugaragaza Kristo mu gihe cyabo.


    Iri shami ryita ku rubyiruko rufite imyaka 12 kuzamura. Duhura ku Cyumweru mu gihe cy’amasengesho y’itorero kuva 10am kugeza 12pm. , kandi tugira Youth Night buri wa Gatanu wa kabiri kuva 7pm z’umugoroba kugeza 10pm.


    Intego yacu ni ugufasha urubyiruko guhura na Yesu, gukura mu kumenya uwo bari we muri Kristo, no kubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro mu bice byose by’ubuzima.


    Binyuze mu kuramya Imana, gusenga, kwigishwa, gusabana, no gukorera abandi, tuyobora urubyiruko mu rugendo rw’umwuka aho:


    Bahura na Yesu bakamenya agakiza nyakuri

    Bakura nk’abigishwa binyuze mu kwigishwa, gusenga, no gukura mu by’umwuka

    Babaho ukwizera kwabo binyuze mu gukorera abandi, kubana neza n’abandi, no kujya mu murimo w’ivugabutumwa

    Icyifuzo cyacu ni ukubona urubyiruko rukunda Imana n’umutima wabo wose, rugendera mu gukiranuka, kandi rukagira ubutwari bwo guhindura abandi abigishwa mu miryango yabo, mu mashuri yabo, no mu muryango mugari.


    The purpose of the Revolve East Africa Youth Ministry is to raise young disciples of Jesus Christ who live a life of worship and reflect Christ in their generation.


    Our youth ministry serves young people starting at age 12 and up. We meet during our Sunday church service from 10:00 AM to 12:00 PM, and we gather for Youth Night every other Friday from 7:00 PM to 10:00 PM.


    We exist to help young people encounter Jesus, grow in their identity in Christ, and live lives that glorify God in every area.


    Through worship, prayer, teaching, fellowship, and service, we guide youth on a spiritual journey where they:


    Encounter Jesus and understand true salvation

    Grow as disciples through intentional teaching, prayer, and spiritual formation

    Live out their faith through service, community, and mission

    Our desire is to see a generation that loves God fully, walks in righteousness, and boldly makes disciples in their homes, schools, and communities.


    Contact Daniella

    Meeting Sundays at 10:00 a.m. East Africa Service (Kinyarwanda) | 1:00 p.m. Spanish Service | 4:00 p.m. Burmese Service (Falam Chin)

    international@revolvechurch.com
    +1 919-237-3733
    2500 Acadia Street
    Durham, North Carolina 27704
    United States
    About Us
    Staff & Leaders

    Copyright 2026 Revolve Church International

    All Rights Reserved.

    Powered by Nucleus